Rwanda 21/4/1994. Imyaka 30 irashize. Niwo munsi wishweho Abatutsi benshi icya rimwe mu gihugu barenga 250.000:Murambi,Cyanika,Kaduha,Karama,Nyanza,Cyarwa-Tumba,Kinazi…Turabibuka dukeye. Nta marira. u Rwanda rwagaruye ubumwe bwari bwarashenywe n’irondabwoko. Dukomere ku muheto.
@DrDamascene Twese hamwe tuvuga duti "Never Again" #TwibukeTwiyubaka
@DrDamascene Murakoze ayamateka ntazibagirane kandi adutere imbaraga zo kurushaho kubaka Igihugu kizira jenoside. Twibuke twiyubaka
@DrDamascene Biteye ubwoba, Government y'inkoramaraso iyobowe n'umwicanyi Sindikubwabo yari icumbitse mu Majyepfo, Butare, ikangurira Interahamwe kumara Abatutsi.
@DrDamascene #Kwibuka30 #TwibukeTwiyubaka Tuzahora tubibuka 🙏
@DrDamascene Murakoze Hon. Gahunda ya FAR, INTERAHAMWE, IMPUZAMUGAMBI, HUTUPAWA...na LETA YABO ni uko nta Mututsi wagombaga gusigara. .@rpfinkotanyi yaratabaye maze umugambi mubisha ntiwagerwaho. Twibuke abatabarutse dukomeye kandi twiyubaka. #RwOX #RwOT
@DrDamascene Twibuke Twiyubaka #Kwibuka30 Kandi twihanganishe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
@DrDamascene Honorable uri ishema ku igihugu cyacu. Twese hamwe hehe na Genocide Yakorewe Abatutsi ukundi. Ubumwe imbaraga zacu.
@DrDamascene Uyu mubare uteye agahinda. Ni umuntu umwe ntakwiye kwicwa kuko afite uburenganzira bwo kubaho yewe n'umwna uri Munda arindwa n'amtegeko ngaho ibaze 250,000 mu munsi umwe. Bicwa nabo basangiye byose murusosiro. Komera Rwanda Baho Rwanda never again.
@DrDamascene Uyu mubare uteye ubwoba. Abavandimwe bazize uko bavutse nibakomeze baruhukire mumahoro ,ababikoze bafite imfumwe nikimwaro ,hashmwe abitanze kugirango genocide yakorerwaga Abatutsi 1994 ihagarare. Impore Rwanda.